ABNETWORK
Morocco: Basabwe gutanga umusanzu ku iterambere ry’u Rwanda

Morocco: Basabwe gutanga umusanzu ku iterambere ry’u Rwanda

Category: Amakuru agezweho | Date: Feb 03, 2026 | By: abn | Read time: 2 min
Morocco: Basabwe gutanga umusanzu ku iterambere ry’u Rwanda

Ni ubutumwa baherewe mu muhango wo kwizihiza Umunsi w’Intwari ku nshuro ya 32 wabaye ku Cyumweru tariki ya 1 Gashyantare 2026, ku nsanganyamatsiko igira iti: ”Ubutwari n’Ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi .”

Ibyo bikorwa byateguwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda mu Bwami bwa Morocco n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri icyi gihugu.

Ambasadei w’u Rwanda muri Morocco Umutoni Shakilka, yasabye Abanyarwanda baba muri iki gihugu kugaragaza ubutwari buri munsi batanga umusanzu ku iterambere ry’u Rwanda, guhindura imibereho myiza y’abaturage, guharanira kwigira ari na ko bijyana ku gusigasira indangagaciro yo gukunda Igihugu, ubumwe, ikinyabupfura no gukora cyane.

Uwo muhango wabaye amahirwe yo kurushaho kwifurizanya umwaka mushya muhire ku Banyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye.

Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Morocco, bagizwe ahanini n’abanyeshuri ndetse n’abakozi biganjemo urubyiruko, bakaba bashyigikiwe n’umubanio ukomeye hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu.

Ikindi nanone kandi Abanyarwanda bishimira kuba muri Morocco babifashijwemo na Ambasade y’u Rwanda yatangijwe i Rabat mu mwaka wa 2020.

Uyu muryango ukunda kwitabira ibikorwa byo ku rwego rw’Igihugu harimo n’Umunsi w’Intwari bagaragiwe na Ambasaderi Shakilla Umutoni.

Abanyeshuri babarizwa muri Morocco harimo abiga muri Kaminuza Nkomatanyamyuga yitiriwe Umwami Muhamed VI, aho amasomo yabo yibanda ku buhinzi, ubuvuzi ndetse n’ubucuruzi.

Ambasade y’u Rwanda muri Morocco ifasha Abanyarwanda kubona serivisi nyinshi z’Igihugu zirimo guhabwa Pasiporo, indangamuntu n’ubundi busabe bukorwa binyuze kuri Irembo. Nanone kandi Ambasade ikomeza gukorana bya hafi n’abo baturage mu gutegura ibikorwa bibahuza mu kurushaho kwimakaza ubumwe, ndetse bakaba banagira isnhingano zinyuranye zirimo no gutora.

Abanyarwanda baba muri iki gihugu kandi banahuzwa n’ibikorwa binyuranye birimo gushyigikira amakipe ya siporo mu Rwanda mu gihe hari imikino mpuzamahanga.

Abanyarwanda baba muri Morocco kandi bashishikarizwa gutanga umusanzu wabo mu iterambere binyuze mu bumenyi bungukira muri Morocco, bwibanda ku burezi, ubuhinzi, ikoranabuhanga no guhanga ibishya.



Ambasaderi Umutoni Shakilla yasabye Abanyarwanda baba muri Morocco gusigasira ubutwari

1

Leave a Comment

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Send Feedback