Gatsibo: Gukubitwa n’umugore n’abana byamuteye kwimanika
Category:
amakuru |
Date:
Jan 16, 2026 |
By:
abn |
Read time: 2 min
Umugabo wo mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Ngarama Akagari ka Karambi yapfuye yimanitse mu mugozi aho abaturanyi bakeka ko urwo rupfu rukomoka ku makimbirane yo mu muryango ngo akaba yakubitwaga n’umugore n’abana be.
Inkuru y’urupfu rwa Uzabakiriho Evariste yamenyekanye kuri uyu wa Kane aho yasanzwe yimanitse mu giti.
Abaturanyi babonye ibyo byago bababajwe n’urupfu rwa Nyakwigendera bavuga ko kwiyahura kwe byaba bifitanye isano n’amakimbirane yahoraga mu rugo rwe.
Kamuhangire Diomede yagize ati: “Twababajwe cyane no gusanga uyu mubyeyi yashizemo umwuka kandi apfa urupfu rudasanzwe aho yapfuye atari arwaye. Mu by’ukuri uyu muryango usanzwe urangwamo intonganya nyinshi aho abaturanyi twajyaga dutabara bari kurwana. Uyu mugabo yari afite abana bamaze gukura aho bajyaga bamuhuriraho bakamukubita.”
Mukeshimana Angelique na we yagize ati: “Aba bantu bahoranaga amakimbirane ku buryo bukomeye. Gusa twatunguwe no kubona byageze aho uyu mubyeyi afata umwanzuro wo kwiyambura ubuzima. Byatubabaje cyane. Ikintu bitugaragarije ni uko abantu bakwiye kujya bakurikiranira hafi ibibera mu miryango abafite imitima yagize agahinda gakabije bakababa hafi, bityo ibibazo bikaba byakemurwa hakiri kare.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Ngarama Niyonzima Felicien yemeje aya makuru avuga ko umurambo wajyanywe mu bitaro bya Ngarama kugira ngo ukorerwe ipimwa anasaba abaturage kwirinda amakimbirane.
Ati: “Ni byo, aya makuru twayamenye ndetse inzego z’ubuyobozi n’izumutekano zahageze dusanga umuntu yapfuye bigaragara ko yiyahuye ariko yajyanwe kwa muganga kugira ngo icyemezo cya nyuma gitangazwe na muganga ubifitiye ububasha.”
Yasabye abaturage kwirinda amakimbirane kuko amakuru y’ibanze agaragaza ko ibibazo byabaye bifitanye isano n’amakimbirane, Bityo yibutsa abaturage kujya bagaragaza ahari amakimbirane yo mu miryango bityo aho bishoboka abantu batandukanywe aho kugira ngo bizabyare imfu.
Nyakwigendarera yapfuye afite imyaka 42 akaba asize umugore n’abana batanu barimo abakobwa bane n’umuhungu umwe.

Comments (0)
No comments yet. Be the first to comment!