ABNETWORK
ABNETWARK Company ikomeje kwagura ibikorwa byayo

ABNETWARK Company ikomeje kwagura ibikorwa byayo

Category: amakuru | Date: Feb 08, 2026 | By: abn | Read time: 1 min
ABNETWARK Company ikomeje kwagura ibikorwa byayo

ABNETWARK Company ikomeje kugaragaza intambwe ishimishije mu bikorwa byayo bigamije iterambere ry’urubyiruko n’abaturage muri rusange. Muri iyi minsi, iki kigo cyibanze cyane ku mahugurwa ngiro abafasha kwihangira imirimo no kongera ubumenyi bufatika ku isoko ry’umurimo.
Mu byumweru bishize, ABNETWARK yatangije amahugurwa mashya y’imyuga itandukanye harimo nko gukora inkweto, hair dressing, n’indi myuga yihuta itanga amahirwe yo kwikorera. Aya mahugurwa ari gukorwa n’abarimu babifitemo ubumenyi, hagamijwe ko abayahabwa basohoka biteguye gutangira imishinga yabo.
Si ibyo gusa, kuko ABNETWARK yanakomeje gahunda ya Community Economic Platform, igamije guhuza abaturage, urubyiruko n’abafatanyabikorwa mu gushakira hamwe ibisubizo by’iterambere rirambye. Iyi gahunda ifasha abaturage kungurana ibitekerezo ku mishinga ibyara inyungu no kubaka ubufatanye bufatika.
Ubuyobozi bwa ABNETWARK butangaza ko mu minsi iri imbere hateganyijwe kwagura ibikorwa mu yindi mirenge, kongera amahugurwa ajyanye n’ikoranabuhanga (ICT), ndetse no gushyiraho amahirwe mashya y’akazi ku rubyiruko rwarangije amahugurwa.
Abaturage n’urubyiruko bakomeje gushimira ABNETWARK ku ruhare rwayo mu guteza imbere impano, kwigisha kwigira no gushyigikira imishinga mito n’iciriritse, bikaba bigira uruhare rukomeye mu iterambere ry’igihugu.
: ERIC TECH ✍️ ABMEDEA

1

Leave a Comment

Comments (0)

No comments yet. Be the first to comment!

Send Feedback